Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

Dr Daniel Ngamije wigeze kuba Minisitiri w’ubuzima yahawe umwanya ku rwego rw’Isi

Dr Daniel Ngamije wigeze kuba Minisitiri w’ubuzima yahawe umwanya ku rwego rw’Isi

Dr Daniel Ngamije wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe gahunda yo kurwanya Malaria ku Isi, imirimo mishya azatangira tariki ya 8 Mata 2023.


Dr Daniel Ngamije yabaye Minisitiri w’Ubuzima kuva mu kwezi kwa Gashyantare mu mwaka wa 2020 kugeza tariki ya 28 Ugushyingo 2022, aho akijya kuri uyu mwanya ari nabwo icyorezo cya Covid-19 cyahise kigera mu Rwanda, maze atangirana n’ingamba zo guhangana nacyo no gushyiraho amabwiriza arinda abanyarwanda kwandura icyo cyorezo.


Akiva kuri uyu mwanya wo kuba Minisitiri w’ubuzima aho yasimbuwe na Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana ubu uyoboye iyi Minisiteri, yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubukika Paul Kagame wamuhaye inshingano zo kuyobora Minisiteri y’Ubuzima kuva kuva mu kwezi kwa Gashyantare 2020, anavuga ko yiteguye gutanga umusanzu mu kwesa imihigo y’inzego z’ubuzima.


Ni mu gihe nyuma yo kuva kuri uyu mwanya wa Minisitiri w’ubuzima, Dr Ngamije nta zindi nshingano yigeze ahabwa uretse uyu mwanya atorewe wo kuba umuyobozi Mukuru ushinzwe gahunda yo kurwanya Malaria ku Isi.

 

Comment / Reply From