Dark Mode
  • Tuesday, 16 April 2024

Diyosezi Gatolika ya Kibungo yabonye Umwepisikopi mushya; menya ibyamuranze mu buzima

Diyosezi Gatolika ya Kibungo yabonye Umwepisikopi mushya; menya ibyamuranze mu buzima

Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gashyantare 2023, ibiro by’intumwa ya Papa mu Rwanda byatangaje ko Nyirubutungane Papa Faransisiko yagize Padiri Yohani Mariya Viyani Twagirayezu Umwepisikopi wihariye wa Diyosezi ya Kibungo.


Ni itangazo rigira riti:

“Ibiro by’intumwa ya Papa mu Rwanda bitewe ishema no gutangaza ko kuri uyu munsi wa none , ku wa 20 Gashyantare 2023, saa Sita zuzuye ku isaha ya Roma ari yo saa Saba ku isaha ya Kigali, Nyirubutungane Papa Faransisiko yagennye Nyakubahwa Padiri Yohani Mariya Viyani Twagirayezu, wari Umunyamabanga Mukuru wa CARITAS Rwanda kugeza ubu, ngo abe Umwepisikopi bwite wa Diyosezi ya Kibungo.”


Iby’ingenzi byaranze ubuzima bwa Musenyeri Yohani Mariya Viyani Twagirayezu


Musenyeri Yohani Mariya Viyani Twagirayezu yavutse tariki 21 Nyakanga 1960 ku Gisenyi muri Diyosezi ya Nyundo, guhera mu 1988 kugera 1990 yiga icyiciro cya Filozofiya mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda muri Diyozezi ya Butare, icyiciro cya Tewolojiya nacyo acyiga mu Nyakibanda kuva mu 1990 kugera 1994, aza guhabwa ubupadiri tariki 08 Ukwakira 1995 nk’umupadiri wa Diyosezi ya Nyundo.


Kuva mu 1995 kugera 1997 yasohoje ubutumwa mu ma Paruwasi ya Muramba na Kibingo nk’Umupadiri wungirije Padiri Mukuru, ni mbere yo kujya kungura ubumenyi muri Tewolojiya muri Kaminuza Gatolika y’i Louvain mu Bubiligi, aho yanakuye impamyabumenyi mu mwaka w’2000.


Mu 2000 kugera 2002 yabaye Umuyobozi wa CARITAS ya Diyosezi ya Nyundo, kuva 2002 kugera 2009 ashingwa ubutumwa bwo kwita ku mutungo wa Diyosezi ya Nyundo, naho kuva 2009 kugera 2016 yasubiye mu Bubiligi ahakura impamyabumenyi mu gucunga imishinga, ari nako akora ubushakashatsi bwo ku rwego rw’ikirenga(Doctorat/PhD candidate) muri Tewolojiya muri Kaminuza Gatolika y’i Louvain.


Ni mu gihe guhera mu mwaka wa 2016 kugeza ubu tariki 20 Gashyantare 2023, yasohozaga ubutumwa muri CARITAS Rwanda nk’Umunyamabanga Mukuru wayo, akaba agomba kujya gukomeza gusohoreza ubutumwa muri Diyosezi ya Kibungo nk’Umwepisikopi bwite wayo.


Diyosezi Gatolika ya Kibungo yari isanzwe iyoborwa na Antoine Karidinali Kambanda, aho yayifatanyaga no kuyobora Diyosezi Gatolika ya Kigali.

Diyosezi Gatolika ya Kibungo yabonye Umwepisikopi mushya; menya ibyamuranze mu buzima

Comment / Reply From