Dark Mode
  • Thursday, 28 March 2024

Burimwinyundo yatanze ubuhamya ku ruhare rwa Dr Rutunga mu iyicwa ry’Abatutsi muri ISAR Rubona

Burimwinyundo yatanze ubuhamya ku ruhare rwa Dr Rutunga mu iyicwa ry’Abatutsi muri ISAR Rubona

Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2023, Urukiko Rukuru, urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza, rwakomeje kuburanisha urubanza ruregwamo Dr Rutunga Venant ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, muri Mata 1994.


Mu iburanisha ryo kuri uyu munsi hakomeje kumvwa abatangabuhamya bashinja Rutunga, aho uwatanze ubuhamya kuri iyi nshuro ari Burimwinyundo Edouard wari umuzamu kuri ISAR Rubona.


Burimwinyundo yasobanuye ko Dr Rutunga Venant wari umuyobozi wa ISAR Rubona yajyanye abajandarume bica Abatutsi, cyane ko ibyabaga bimwe yabirebaga kuko yari umuzamu, aho ngo akazi ke katangiraga guhera saa cyenda z’umugoroba agataha saa moya n’igice z’igitondo.


Yabwiye urukiko ko ubwe yumvise ko Dr. Rutunga yakoresheje inama yise iy’umutekano ari kumwe n’abandi bayobozi ba ISAR Rubona ariko ngo yabaga igamije kwica Abatutsi, ndets ko ari mu kazi yiboneye Dr Rutunga azanye abajandarume mu modoka, bakica Abatutsi mu gihe cya Jenoside.


Yahishuye kandi ko Dr Rutunga yatanze ibikoresho birimo imihoro n’ibindi, bihabwa Abahutu n’Abatutsi (ariko batari bazi ko ari ibigiye kubica), anavuga ko Rutunga yahembye ikimasa cy’ibiro 400 n’ibihumbi 15 Frw abantu bagize uruhare mu gushyingura imibiri y’Abatutsi bari bishwe muri ISAR Rubona mu cyobo rusange.


Abajijwe uruhare rwa Dr.Venant Rutunga mu iyicwa ry’Abatutsi bakoraga muri ISAR Rubona barimo Kalisa Epaphrodite, Sebahutu Theresphore n’abandi, Burimwinyundo yasubije ko mu babishe Dr. Rutunga Venant atarimo, gusa ngo byashoboka ko Dr Rutunga yagiraga uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi ku manywa, we yatashye kuko akazi ke kakorwaga nijoro.


Icyo yiboneye ubwe ni uko Rutunga yajyanye abajandarume muri ISAR Rubona na ho ibyo yumvise byo ntiyabihagararaho cyangwa ngo abivugire mu rukiko kuko nta gihamya yaba abifitiye.


Dr Venant Rutunga woherejwe mu Rwanda n’u Buholandi mu 2021, aregwa ibyaha bitatu bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akekwaho gukorera muri ISAR Rubona birimo icyaha cya Jenoside, icy’ubufatanyacyaha muri Jenoside no kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokumuntu; akaburana ahakana ibyaha byose aregwa agasaba urukiko ko rwamugira umwere.


Biteganijwe ko iburanisha rizakomeza kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Werurwe 2023 hakomeza kumvwa abatangabuhamya bavuga uruhare rwa Dr Rutunga Venant muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe twatangiye kubumva tariki 10 Mutarama 2023.

 

Comment / Reply From