Dark Mode
  • Friday, 29 March 2024

Bugesera: Shooting Touch igiye gutaha ibikorwa biteza imbere Basketball

Bugesera: Shooting Touch igiye gutaha ibikorwa biteza imbere Basketball

Mu rwego rwo kubaka ibibuga bya Basketball bifasha guteza imbere uyu mukino, no kuwuzamura mu bice by’icyaro mu Rwanda, ku wa Gatanu, tariki ya 12 Kanama 2022, Shooting Touch izafungura ikibuga gishya cya Basketball cyayo , giherereye mu Murenge wa Rilima, mu Karere ka Bugesera.


Shooting Touch ni umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri leta uteza imbere ibijyanye na siporo, kuri ubu ukorera gahunda zawo mu baturage b’Intara y’Iburasirazuba.


Uku kwagurira ibikorwa byayo mu Murenge wa Rilima, byerekana ko Shooting Touch ikomeje guteza imbere umukino wa Basketball mu Rwanda, aho ikoresha uyu mukino mu kuzamura abaturage bo mu cyaro.


Iyubakwa ry’iki kibuga gishya ryatewe inkunga n’Abanyamerika Sandy na Joe Samberg, basanzwe ari abacuruzi b’abagiraneza, aho bishimiye kandi bashyigikira gahunda ya Shooting Touch yo gukoresha umukino wa Basketball mu gukemura ibibazo by’ubuzima, no guha amahirwe urubyiruko n’abagore bo mu Rwanda.


Joe Samberg kandi washinze JDS Sports, iyi ikaba ari Sosiyete ikora imishinga icunga imikino itandukanye ikomeye ya siporo, imyidagaduro, ndetse n’ikoranabuhanga, harimo SLAM Media ndetse na Five-Star Basketball, dore ko n’ibirango byayo bigaragara kuri iki kibuga gishya cya Rilima Shooting Touch.


Ibirori byo gutaha ku mugaragaro iki kibuga, bizaba birimo abantu b’ingeri zitandukanye barimo abakozi ba Shooting Touch, abayobozi b’inzego z’ibanze, inzobere mu buzima, impuguke mu buringanire, ndetse n’abagenerwabikorwa.


Ni mu gihe kandi abagore, abagabo n’urubyiruko rw’aba abakobwa n’abahungu bazakora imyitozo banakine Basketball, hagamijwe kwerekana gahunda nziza Shooting Touch izakorera i Rilima mu bihe biri imbere, aho Shooting Touch yemeza ko kubaka ibikorwaremezo bya Basketball mu byaro cy'u Rwanda, ari intambwe ikomeye mu kuzamura uyu mukino mu gihugu hose.


Ni mu gihe kandi binyuze muri izi gahunda za buri munsi ku rubyiruko n’abagore bingeri zose, Shooting Touch n’abafatanyabikorwa bayo barimo uburyo abagenerwabikorwa babona imyitozo n’amahugurwa byiza ku mukino wa Basketball, amahirwe yo kwiga no kwivuza, banigisha uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi, ndetse no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.


Ni mu gihe ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda na Shooting Touch, mu bindi bice byatumye habaho umusaruro ushimishije mu bijyanye n’ubuzima, uburezi, n’uburinganire aho Shooting Touch Rwanda ikorera; igahamagarira abagenerwabikorwa kwifatanya n'abakozi bayo ndetse n’abafatanyabikorwa, mu rwego rwo guhamya imbaraga za basketball mu kubaka umuryango, uburinganire n’ubuzima bwiza.

 

Ibyerekeye Shooting Touch 

Shooting Touch ni umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu uteza imbere siporo, ukaba ufite icyicaro i Boston, muri Massachusetts ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ukoresha umukino wa Basketball mu kwigisha urubyiruko n’abagore ibyerekeranye n’ubuzima, no kubagaragariza amahirwe yabo cyane cyane abahura n’ivangura rishingiye ku moko, ku gitsina, ndetse n’ubukungu.


Shooting Touch itanga amahirwe n’ubushobozi bukenewe mu guhangana n’ubusumbane mu mibereho n’ubukungu, ikanubaka icyizere mu bagenerwabikorwa.


Ni mu gihe kuva yatangira mu mwaka wa 2012, Shooting Touch Rwanda (STR) yakomeje kwagura ibikorwa byayo mu Ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda, aho yibanda ku guha urubyiruko n’abagore uburyo bwo gukina Basketball, no guharanira guteza imbere ubuzima rusange n’uburinganire mu baturage bo mu cyaro.
Kugira ngo umenye byinshi kuri Shooting Touch Rwanda cyangwa kubigiramo uruhare, wasura urubuga rwayo www.shootingtouch.com/rwanda 

 

Bugesera: Shooting Touch igiye gutaha ibikorwa biteza imbere Basketball
Bugesera: Shooting Touch igiye gutaha ibikorwa biteza imbere Basketball
Bugesera: Shooting Touch igiye gutaha ibikorwa biteza imbere Basketball
Bugesera: Shooting Touch igiye gutaha ibikorwa biteza imbere Basketball

Comment / Reply From