Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

Bugesera: CTTC ya Polisi y’u Rwanda yishyuriye imiryango itishoboye ubwishingizi mu kwivuza

Bugesera: CTTC ya Polisi y’u Rwanda yishyuriye imiryango itishoboye ubwishingizi mu kwivuza

Ku wa Gatatu tariki ya 25 Mutarama 2023, Ikigo cya Polisi y’u Rwanda gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (Counter Terrorism Training Centre-CTTC) giherereye mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, cyateye inkunga yo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza imiryango 101 itishoboye.


Ni mu muhango wabereye mu Murenge wa Mayange, aho abaturage batishoboye bo mu Kagari ka Kagenge kamwe mu tugize uwo Murenge bagera kuri 226 bashyikirijwe inkunga y’ubwisungane mu kwivuza.


Mu bitabiriye uwo muhango harimo umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Bwana Mutabazi Richard wari umushyitsi mukuru, ari kumwe n’Umuyobozi w’ikigo cya Polisi cy’amahugurwa, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera n’abandi bayobozi batandukanye mu Karere ka Bugesera.


Ahobantegeye Spéciose, umwe mu batangiwe inkunga y’ubwisungane mu kwivuza, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku nkunga yabageneye avuga ko ubu batagihangayitse.


Yagize ati:

”Ibyiza bigomba gushimwa. Kuba dusinzira tukagira umutekano tubikesha Polisi y’u Rwanda iwuducungira, by’akarusho noneho ubu ntitugihangayitse dufite icyizere cy’ubuzima bwiza kuko ntawe uzarwara cyangwa ngo arwaze umwana abure uko yivuza.”


Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye uwo muhango, Bwana Mutabazi Richard uyobora Akarere ka Bugesra yashimiye Polisi y’u Rwanda ku gikorwa cyiza cyatekerejwe cyo gutera inkunga abaturage batishoboye yo kubishyurira ubwisungane mu kwivuza.


Ati:

“Turashimira Polisi y'u Rwanda ku bikorwa byayo by’indashyikirwa mu guharanira umutekano, ubuzima, n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.”


Yakomeje agira ati:

“Gukusanya inkunga yo gufasha basaza bacu na bashiki bacu, ni ikimenyetso kigaragaza ko Polisi ishyigikiye abaturage, iha agaciro uruhare rwabo rw’ubufatanye mu kurwanya ibyaha ndetse by’umwihariko igaha ubuzima bwabo agaciro nk’uko bishimangirwa n’igikorwa nk’iki cy’ubutwari.”


Yasabye abaturage gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, bakirinda ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano aho kigaragaye bagatangira amakuru ku gihe ku nzego z’umutekano.


Ni mu gihe CP Butera yashimiye abaturage ku bufatanye bagaragariza Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano mu gukumira no kurwanya ibyaha.


Ati:

”Tubashimira ubufatanye mugaragariza inzego z’umutekano mutanga amakuru ku banyabyaha no ku bindi bishobora guhungabanya umutekano. Amarondo mukora mwicungira umutekano, ni kimwe mu bifasha gukumira no kuburizamo ibyaha mu rwego rwo kurushaho kubumbatira umutekano w’aho mutuye ndetse no ku gihugu muri rusange mu bufatanye na Polisi n’izindi nzego z’umutekano.”


Yashimiye ubuyobozi bw'Akarere n’abandi bafatanyabikorwa ku mikoranire myiza na Polisi n'izindi nzego z'umutekano bifasha mu gukumira no kurwanya ibyaha mu muryango nyarwanda.


Ubu bwisungane mu kwivuza bwishyuriwe abaturage nyuma y’uko mu kwezi gushize ubwo Polisi yasozaga ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi mu mwaka wa 2022, mu Karere ka Bugesera, Polisi yari yagejeje ku baturage amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku ngo 278, hubakwa irerero (ECD) rimwe, hanatangwa inzu ebyiri zahawe abaturage batari bafite aho kuba.


Source: www.police.gov.rw

 

Bugesera: CTTC ya Polisi y’u Rwanda yishyuriye imiryango itishoboye ubwishingizi mu kwivuza

Comment / Reply From