Dark Mode
  • Friday, 19 April 2024

Betting ikomeje kugira bamwe imbata ibicira ubuzima, abakora ubu bucuruzi bavuga iki?

Betting ikomeje kugira bamwe imbata ibicira ubuzima, abakora ubu bucuruzi bavuga iki?

Imikino y’amahirwe izwi nka betting ikomeje kwiyongera, haba mu Mijyi no mu bice byiganjemo udusantere tw’ubucuruzi mu Rwanda, kuko ari ubucuruzi biboneka ko burimo amafaranga menshi, gusa bufite n’indi sura, dore ko hari bamwe bugira imbata.


Mu nzu z’iyi mikino y’amahirwe usanga abenshi baba bicayemo ari urubyiruko rw’abasore, bafite impapuro ziriho urutonde rurerure rw’imikino, bakamara amasaha menshi bari aho, dore ko buri wese ubona ahuze cyane kandi ashaka ko ibyo arimo biba ibanga rye bwite, kuko bose baba bashaka inyungu yihuse, barota gukizwa no kugerageza amahirwe ku mikino iba irimo kuba n’iteganyijwe.


Umwe mu bakina iyi mikino ati: “Mu gikombe cy’isi nabetingiye Argentine, bari bayikubiye gatanu nshyiraho 2,700Frw ndya inoti y’ibihumbi 10.”


Undi ukina iyi mikino y’amahirwe wahoze ari umumotari, afite umugore n’abana kandi yifashije, ubu nta na kimwe asigaranye kuko byageze aho abaatwa na betting ayo akoreye yose akayashoramo, aho ngo kunguka no guhomba byombi bibamo, dore ko ngo buhoro buhoro yagiye ahomba kurusha uko yunguka, kugeza ubwo moto ye ifatirwa n’abo afitiye amadeni kubera betting, umugore n’abana nabo baramuta bariendera nk’uko yabibwiye BBC dukesha iyi nkuru.


Dukuzimana w’imyaka 20 wiga muri Kaminuza, avuga ko hari benshi muri bagenzi be babaye imbata ya betting, aho agira ati:

“Hari nabo twigana usanga bamusohoye mu kizamini ayo mafaranga [y’ishuri] yarayajyanye aho ngaho. Bisa nkaho bikwica mu mutwe ku buryo n’igihe runaka utabonye igishoro cyabyo wumva inzara ikwishe.”


Inzobere mu bijyanye n’imitekerereze zivuga ko muri iki gihe betting ari ikindi kintu gishya gishobora kwigarurira intekerezo n’imigirire y’abayikora kenshi kugeza ubwo bahindutse imbata zayo, kuko kuba imbata y’ikintu ari ugutakaza ubushobozi bwo gusesengura; ibyiza n’ibibi, niba ubikora kenshi cyangwa gacyeya, n’inyungu n’igihombo avana muri icyo kintu, ariko mu by’ukuri aba akora kenshi.


Kompanyi za betting zivuga iki ku kurinda abakiliya bazo kuba imbata?


Itegeko rigenga ibigo by’imikino y’amahirwe ribiha inshingano zo gushyiraho uburyo bukumira abantu guhinduka imbata za betting, ariko inkuru z’abameze nk’abataye ubwenge, bahombye bagakena kubera betting zikomeza kugaruka mu biganiro mu tubari, mu ngo z’abantu, n’ahandi abantu bahurira.


Ni mu gihe Eric Rutayisire, uyobora ikigo Forzza Bet kimwe muri byinshi bikora ubu bucuruzi mu Rwanda no mu karere, yabwiye BBC ko bafite ingamba zo kurinda abakinnyi babo icyo cyago.


Ati:

“Icya mbere tubabwira ni uko nta muntu uza iwacu avuga ngo aje gushaka ubukire, icya kabiri tubigisha ko bagomba gukina mu rugero. Ariko nanone dufite uburyo bwo gukurikirana abakinnyi bacu kuko tuba tubazi, kuko hari umuntu ushobora kuba bigaragara ko arimo kubatwa, tubanza kumwegera tukamuganiriza. Afite uburenganzira bw’uko nawe ubwe yakwigarura, ariko natwe ubwacu dushobora gufata ingamba zo kumuhagarika aho kugira ngo abe yagira ibibazo.”


Ni mu gihe mu bihe bitandukanye mu Rwanda, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yagiye ihagarika by’agateganyo gutanga uruhushya ku bikorwa by’imikino y’amahirwe, ariko bikagenda byongera gukomorerwa, dore ko biheruka guhagarikwa tariki 11 Ukwakira 2022.

 

Comment / Reply From