Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

Bamwe mu bakora muri VUP barinubira guhatirwa kwizigamira muri EjoHeza

Bamwe mu bakora muri VUP barinubira guhatirwa kwizigamira muri EjoHeza

Bamwe mu bagenerwabikorwa ba VUP, by’umwihariko abageze mu za bukuru barinubira gukatwa amafaranga agashyirwa muri EjoHeza, gahunda y’ubwiteganyirize bw’igihe kirekire.


Aba bagenerwabikorwa ba VUP bavanwa mu miryango ikennye, bemeza ko gahunda ya EjoHeza yagakwiye gukoreshwa n’abakiri bato, na ho abageze mu za bukuru batizeye kuzarya ku nyungu za yo kuko bazaba barashaje.


Itegeko rya EjoHeza rigena amabwiriza y’ubunyamuryango rivuga ko kwizigamira muri iyi gahunda ari ubushake, ariko abagenerwabikorwa ba VUP bo bakemeza ko bakatwa amafaranga ya bo ku gahato, ngo bamwe bagaterwa ubwoba ko nibatayatanga batazongera guhabwa imirimo muri VUP.


Umwe muri bo ati “Bajya kumpemba bakankata 1500, ariko simbona mesaji ko bayabitse kuri telefoni, sinzi aho ayo mafaranga aba agiye. Biratubabaza kugira ngo nkore bankate, ariko napfa simbone n’isanduku kandi batubwira kujyamo ari cyo batwizezaga.”


Bemeza ko bakemanze iyi gahunda ubwo umusaza yitabaga Imana, yarakaswe amafaranga y’amezi10 ariko ntahabwe isanduku kuko ngo yaburaga amezi 2 ngo yuzuze umwaka yizigamira na ho umusaza uri mu kigero cy’imyaka 60, ati: “Kuyadukata dushaje ni ikibazo kuko igihe yakadutunze tuzaba twarapfuye."


Aba baturage bavuga kandi ko hari n’ubwo bimwa serivisi basanzwe bemerewe kuko ngo bataritabira gahunda ya EjoHeza.


Umuyobozi w’itsinda rishinzwe ibikorwa muri EjoHeza, Rutsinga Jacques anenga abayobozi bahutaza abaturage babaka amafaranga ya EjoHeza, akabagira inama yo kurushaho kubasobanurira ibyiza bya yo, bakabikora babyishimiye.


Yagize ati: “ EjoHeza ni gahunda ishingiye ku kwigisha umuntu, ukamusobanurira inyungu irimo, akabyakira akabishyira mu bikorwa, ni ubushake kuko ntabwo ari amafaranga wavuga ari ahantu azwi, uganira n’umuntu kugira ngo abyumve kuko bifite akamaro.”


Akomeza avuga ko atari ubwa mbere yumvise iki kibazo, ngo bagerageza kuganiriza inzego z’ibanze kigaragayeho, babasaba kwicara hasi, “ Bagasobanurira abaturage, bakababwira akamaro k’iyi gahunda, icyo izabamarira kuko u Rwanda rwifuzwa ari urw’umuturage wigira, ukamirwa n’amaboko ye.”


Ku kibazo cy’abatabona ubutumwa bugufi nyuma yo kwizigamira, Rutsinga avuga ko “Bishobora kubaho bitewe n’ikibazo cy’ikornabuhanga, ariko ku buri wese wizigamiye ashobora kureba amafaranga ye akanze *506# ahita abona amafaranga yizigamiye."


Ku kibazo cyo kuzungura, ubuyobozi bwa Ejoheza buvuga ko iyo umuntu yitabye Imana atararangiza umwaka yizigamira, amafaranga yatanze ahabwa umuzungura we, ariko nta zindi nyungu ahabwa kuko igihe cy’umwaka giteganywa n’itegeko kiba kitaragera.


Kuki EhoHeza yashyizweho?


Rutsinga avuga ko EjoHeza yaje ari igisubizo ku bibazo bifitanye isano n’imibereho y’abenegihugu cyane cyane mu myaka y’izabukuru, byari bishingiye ku bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’ibarurishamibare muri 2012 bukerekana ko mu myaka 20 iri imbere umubare w’abageze mu zabukuru uzazamuka ku kigero cya 60%, kandi abizigamira by’igihe kirekire ari 8%, bituma Leta ifata umwanzuro wo gushyiraho iki kigega.


Kugeza ubu icyiciro cy’amakoperative ni cyo kiza ku mwanya wa mbere mu kwitabira EjoHeza, bihariye 67%, ibigo bito n’ibiciriritse, abakora muri VUP n'abandi.


Kuva iki kigega cyashyirwaho muri 2018, hakaba hamaze kuzigamwa miliyari 30Rwf, mu gihe abanyamuryango bayo bakabakaba miliyoni ebyiri.


Inzego z’Ibanze zibivugaho iki?


Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo akaba n’umuyobozi w’abayobozi b’Uturere mu Rwanda (Dean of Mayors) Gasana Richard yagize ati: “Gahunda ubwayo ni nziza kuko igamije gufasha abaturage kwizigamira mu za bukuru ngo bazagire amasaziro meza, ni byiza ko dukomeza gukora ubukangurambaga mu kwigisha abaturage akamaro ka yo aho kugira uwo duhutaza, biramutse bikorwa ngo bamwe bese imihigo ntibyaba ari byo kuko ushobora kuyesa ariko ntizarambe. Iyi gahunda kuyitabira ni ubushake si agahato”.


Ejoheza ni ubwizigame bw'igihe kirekire, bwashyizweho na Guverinoma y'u Rwanda binyuze mu itegeko no 29/2017, igamije kuzamura umuco wo kwizigamira, kongera amahirwe yo guteganyiriza izabukuru, kuzamura ubukungu bw'igihugu no kurwanya ubukene; aho umunyamuryango uri mu cyiciro cya 1 n’icya 2 by’ubudehe yizigamira 15,000Frw, uri mu cya 3 akizigamira 18,000Frw ku mwaka, mu gihe uwo mu cya 4 yizigamira 72,000Frw.

 

Bamwe mu bakora muri VUP barinubira guhatirwa kwizigamira muri EjoHeza

Comment / Reply From