Dark Mode
  • Tuesday, 16 April 2024

Bagirishya yahamijwe urupfu rw’Umunyamakuru Ntwali John Williams, aranabihanirwa

Bagirishya yahamijwe urupfu rw’Umunyamakuru Ntwali John Williams, aranabihanirwa

Kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Gashyantare 2023, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahamije icyaha Bagirishya Moise Emmanuel wagize uruhare mu rupfu rw’umunyamakuru Ntwali John Williams, runamufatira igihano.


Bagirishya Moise wari utwaye ikinyabiziga cyagonze umunyamakuru Ntwali John Williams akitaba Imana, yahamijwe ibyaha birimo icyo gukomeretsa umuntu bidaturutse ku bushake n’icyo kwica umuntu bidaturutse ku bushake, ahanishwa gutanga ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000Frw).


Urupfu rw’ rw’umunyamakuru Ntwali John Williams rwagiye ruvugwaho ibintu bitandukanye byavugwaga cyane cyane n’abasanzwe bavuga nabi u Rwanda, aho basabaga ko habaho iperereza ryimbitse ku cyahitanye uyu munyamakuru.

 

Icyo gihe asubiza bamwe babijyagaho impaka, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko Ntwali John Williams atari we wa mbere witabye Imana azize impanuka, n’ubwo urupfu niyo rwaba ari urw’umuntu umwe ari igihombo.


Yagize ati:

“Abanyarwanda umunani (8) baburiye ubuzima mu mpanuka za moto muri uku kwezi gusa [Mutarama 2023], buri rupfu ni igihombo kibabaje.”


Ntwali John Williams yitabye Imana azize impanuka yabaye mu ijoro rya tariki 17 rishyira tariki 18 Mutarama 2023, mu ma saa munani na mirongo itanu (02h50) z’urukerera; iyi mpanuka ikaba yarabereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, Akagari ka Kagina mu Mudugudu wa Gashiha.

 

Amategeko avuga iki?

Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, Ingingo yaryo y'111 ivuga ku bwicanyi budaturutse ku bushake n’uko buhanwa igira iti:


Umuntu wica undi bw’ububuraburyo, uburangare, ubushishozi buke, umwete muke, kudakurikiza amabwiriza cyangwa ubundi buteshuke bwose ariko adafite umugambi wo kumwica, aba akoze icyaha.Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Comment / Reply From