Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

ASFM 2023 igiye kubera mu u Rwanda, hanashyirwe icyicaro cya ‘African Forensic Science Academy’

ASFM 2023 igiye kubera mu u Rwanda, hanashyirwe icyicaro cya ‘African Forensic Science Academy’

Mu gihe u Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga ya ‘Africa Society for Forensic Medicine’ y’umwaka wa 2023(ASFM23), Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Forensic Laboratory (RFL), Dr. Charles Karangwa, yatangaje ko i Kigali hagiye no kuba icyicaro cya ‘African Forensic Science Academy’.

Biteganijwe ko inama ya ASFM23 izatangira kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Werurwe 2022 ikazasoza imirimo yayo tariki 10 Werurwe 2023, aho izahuza abaturutse mu bihugu birenga 40 byo ku migabane itandukanye yo ku Isi; barimo abakora mu bijyanye n’ibimenyetso by’ubutabera, abakora mu bigo by’ikoranabuhanga, abafata ibyemezo, abashakashatsi, abarimu ba Kaminuza, abikorera n’abandi.

Ibi Dr Karangwa yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 6 Werurwe 2023, mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura iyi nama ya ASFM 23, aho yari kumwe na Perezida wa ASFM, Uwom Okereke Eze; Umunyamabanga wa ASFM, Anne Evelynn Njeri ndetse n’umuyobozi w’Ishami ryo gutahura ibiyobyabwenge muri RFL, Dr Kabera Justin.

Muri iki kiganiro, Dr Karangwa yavuze ko hafi 99% by’abazitabira iyi nama, bizaba ari ubwa mbere bageze mu Rwanda, dore ko hari abo babajije bababwira ko ari ubwa mbere bazaba bageze mu gihugu cy’u Rwanda, anavuga ko iyi nama ari umwanya mwiza kuri buri wese ushaka kugaragaza ibyo akora, asaba Abanyarwanda kuzakira neza abazabagana, aho asanga izasiga inyungu kuri RFL, kuko izabafasha kumenyekanisha serivisi batanga.

Yavuze kandi ko u Rwanda rwahawe kwakira iyi nama kubera uburyo rusanzwe rwakira inama, atanga urugero rw’uburyo rwakiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo muri Commonwealth (CHOGM), aho ngo byanaturutse ku kuba u Rwanda rwarashyizeho ikigo nka Rwanda Convention Bureau gikurikirana itegurwa ry’inama ngari nk’izi.

Dr Karangwa anavuga ko Abanyarwanda bazwiho kwakira neza abantu, no kuba rufasha abinjira mu gihugu kubonera Visa ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali.

Karangwa yavuze ko imyaka itanu ishize RFL itangiye gukora. Kandi bafite intego yo gufasha abaturage kubona mu buryo bworoshye serivisi z’ubutabera hifashishijwe ibimenyetso, na cyane ko ubu iyi Laboratwari imaze gutera imbere.

Ati:

“U Rwanda rwashyize imbaraga cyane mu kugira ngo rwubake urwego rw’ubutabera rwifashisha ibimenyetso. Tumaze kugera ahashimishije. Dufite Laboratwari 12.”

Icyicaro cya ‘African Forensic Science Academy’ kigiye kuzanwa i Kigali

Muri iyi nama kandi, bitaganijwe ko ubwo izaba itangizwa ari nabwo icyicaro cya “African Forensic Science Academy” ari bwo kizatangira gukorera i Kigali mu Rwanda, ibintu Dr Karangwa avuga ko byatewe n’uburyo u Rwanda rwubatse inzego z’ubutabera, ibikorwa remezo, amategeko, igenamigambi n’ibindi bikorwa by’ikoranabuhanga bifasha ikigo nk’iki gukorera mu Rwanda bitagoranye.

Yanavuze kandi ko ibi binaturuka mu kuba u Rwanda rwaroroheje uburyo bwo kohererezanya amafaranga, yaba uri mu Rwanda cyangwa se mu mahanga; agira ati:

“Hari ibihugu byinshi ushobora kuba utakoresha ikoranabuhanga wohereza amafaranga mu kindi gihugu ujya mu kindi, ariko mu Rwanda byagezweho.”

Dr Karangwa yavuze ko kuba u Rwanda rugiye kuba icyicaro cya ‘African Forensic Science Academy’ basabwa gukora cyane kugira ngo bashyire mu ngiro ibisabwa, aho ngo amafaranga yose akoreshwa mu bikorwa by’iki kigo azaba ari mu Rwanda, ikindi ngo ni uko inama z’iki kigo n’amahugurwa bizaba bibera mu Rwanda.

Ni mu gihe mu ijambo rye, Perezida wa ASFM, Eze Uklom Okereke yavuze ko bishimiye kuba iyi nama igiye kubera mu Rwanda, avuga ko bishimiye kuba bari mu Rwanda, aho ngo buri mwaka bahurira hamwe mu kureberera hamwe ibimaze gukorwa na buri kigo mu kuzamura urwego rw’ubutabera binyuze mu gushyiraho ibigo bikora ubushakashatsi bushingiye ku butabera.

Yakomeje avuga ko iyi nama igiye kubera mu Rwanda ku nshuro yayo ya cumi, kandi ifite ingingo zihariye izagarukaho, aho ngo baje mu Rwanda kubera uruhare rw’u Rwanda mu guteza imbere ubutabera binyuze mu bimenyetso bya gihanga.

Mu mwaka wa 2010, inama ya ASFM yabereye mu gihugu cya Botwasana, kandi umusaruro wavuyemo urigaragaza, mu 2012 ibera nyuama iza kubera muri Kenya, mu gihe mu 2022 yabereye muri Togo nyuma y’imyaka ibiri yari ishize y’icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi, cyanatumye itaba mu 2020 na 2021.

Amwe mu yandi mafoto yaranze iki kiganiro n'abanyamakuru:

ASFM 2023 igiye kubera mu u Rwanda, hanashyirwe icyicaro cya ‘African Forensic Science Academy’
ASFM 2023 igiye kubera mu u Rwanda, hanashyirwe icyicaro cya ‘African Forensic Science Academy’
ASFM 2023 igiye kubera mu u Rwanda, hanashyirwe icyicaro cya ‘African Forensic Science Academy’
ASFM 2023 igiye kubera mu u Rwanda, hanashyirwe icyicaro cya ‘African Forensic Science Academy’
ASFM 2023 igiye kubera mu u Rwanda, hanashyirwe icyicaro cya ‘African Forensic Science Academy’
ASFM 2023 igiye kubera mu u Rwanda, hanashyirwe icyicaro cya ‘African Forensic Science Academy’
ASFM 2023 igiye kubera mu u Rwanda, hanashyirwe icyicaro cya ‘African Forensic Science Academy’
ASFM 2023 igiye kubera mu u Rwanda, hanashyirwe icyicaro cya ‘African Forensic Science Academy’

Comment / Reply From