Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

Ambasaderi Vincent Karega asanga u Rwanda rudahanganye n’abaturage ba RDC

Ambasaderi Vincent Karega asanga u Rwanda rudahanganye n’abaturage ba RDC

Ambasaderi Vincent Karega yabwiye ba ‘Rushingwangerero’ bo mu Ntara y’Iburasirazuba ko Abanyarwanda badahanganye n’abaturage ba Repubulika iharanira demokarasi ya Congo(RDC), ahubwo ko ari ubuyobozi bubi bw’iki gihugu.


Ibi Ambasaderi Karega yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2022, ubwo yaganirizaga abanyamabanga nshingwabikorwa 504 bazwi nka ba ‘Rushingwangerero’ bo mu Ntara y’Iburasirazuba, aho bari mu itorero mu kigo cy’ubutore cya Nkumba mu karere ka Burera, mu Majyaruguru; aho yabaganirizaga ku miterere y’ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC n’uruhare rw’Abanyarwanda mu kumenya no kugaragaza ukuri.


Yagize ati:

“Gukunda u Rwanda, kurwitangira byaba ngombwa ukanarumenera amaraso, ni ibya buri Munyarwanda wese. Umuntu wese ushyigikiye Interahamwe zishe abacu, zatumye u Rwanda ruba urwa mbere ku Isi rufite impunzi, uziha intwaro cyangwa imbaraga zatuma bagaruka kurwanya u Rwanda, ntituzamwihanganira, tuzamurwanya.”


Yakomeje avuga ko Abanyecongo batuka u Rwanda, ariko ko nta Munyarwanda ukwiye kurebera, asaba urubyiruko guhaguruka rukarwanirira Igihugu, haba ku mbuga nkoranyambaga aho birirwa babeshya, bashinja u Rwanda ibinyoma, nabo bakabavuguruza.


Ni mu gihe avuga ku mubano w’Abanyarwanda n’Abanyecongo, Ambasaderi Karega yagize ati:

“Ntabwo duhanganye n’abaturage ba Congo kuko twarashyingiranye abandi twahanye inka, duhanganye n’ubuyobozi bubi bwa Congo.”


Yasoje abibutsa kuzirikana ko amajyambere y’u Rwanda adashimishije buri wese, aho abazungu bakunda rwa Rwanda rwacitsemo ibice, ya Afurika y’imiborogo; ari nayo mpamvu bakunda guteranya abahatuye, ariko agasanga bizakizwa no kwiteza imbere, guharanira kwigira mu mutekano, mu biribwa no mu bindi.


Ambasaderi Vincent Karega wari uhagarariye u Rwanda muri RDC yirukanwe ku butaka bw’icyo gihugu nyuma y’Inama Nkuru ya gisirikare mu gicuku cyo ku wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2022, yateranye yiga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi.


Ni mu gihe Itorero ‘Rushingwangerero II’ ryitabiriwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa 504 bayobora utugari twose tw’Intara y’Iburasirazuba, ni mu gihe biteganijwe ko n’abo mu zindi Ntara n’Umujyi wa Kigali bose bagomba kuryitabira, igikorwa kizasozwa tariki 25 Werurwe 2023.

Ambasaderi Vincent Karega asanga u Rwanda rudahanganye n’abaturage ba RDC
Ambasaderi Vincent Karega asanga u Rwanda rudahanganye n’abaturage ba RDC

Comment / Reply From