Addy Bulakaba wari mu batoza Etincelles FC, yitabye Imana
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 4 Gicurasi 2023, uwari Umutoza wungirije wa Etincelles FC, Umunya-Congo, Addy Bukalaba, yitabye Imana azize uburwayi aho yaguye mu bitaro by’i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023, Bukalaba w’imyaka 48 yari yatoje yatoje Etincelles FC mu myitozo ya mu gitondo nk’ibisanzwe, gusa aza kujyanwa mu bitaro mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 04 Gicurasi 2023 afashwe n’uburwayi butunguranye; ndetse bamwe mu batoza n’abayobozi ba Etincelles FC bagiye kumusura ku manywa babwiwe ko bidashoboka guhura na we kuko yari arembye.
Nyuma y’amasaha make, ku mugoroba w’uwo munsi wa Kane tariki 04 Gicurasi 2023, bakira amakuru y’incamugongo avuga ko Addy Bukalaba yitabye Imana.
Bukalaba yageze muri Etincelles FC ndetse atangirana na yo nk’Umutoza wungirije uyu mwaka w’imikino 2022-23 avuye muri Etoile de l’Est yari mu Cyiciro cya mbere iza kumanuka mu Cyiciro cya kabiri.
Editor UmusareNews
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!