Dark Mode
  • Saturday, 20 April 2024

Abayobora amashuri i Gatsibo bihaye umukoro ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buri kumwe n’Abayobozi b’ibigo by’amashuri bagera ku 169 n’abakozi bashinzwe uburezi mu Mirenge bose hamwe bagera kuri 200, basuye umuhora w’urugamba rwo kubohora Igihugu mu Karere ka Nyagatare, abayora amashuri bahiga kuzahazana abanyeshuri n’abarimu babo.

Ni igikorwa cyateguwe n’ubuyobozi bw’Akarere hagamijwe kwigisha amateka abayobozi b’ibigo by’amashuri, ni mu rwego rwo kurushaho kumenya amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu no kuyigisha abanyeshuri bafite amakuru y’impamo.

Bimwe mu bice ndangamateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu byasuwe birimo umupaka wa Kagitumba aho isasu rya mbere ryavugiye tariki ya 01 Ukwakira muri 1990, aho ingabo zari iza RPA zari zitangiye kubohora Igihugu, agasozi ka Nyampeke muri Nyabwishongwezi mu Murenge wa Matimba aho Gen Maj.Fred Gisa Rwigema yaguye tariki ya 2 Ukwakira 1990.

Umuyobozi wa TTC Kabarore, Manishimwe Gilbert, yavuze ko nyuma yo gusura umuhora w’urugamba rwo kubohora Igihugu bungutse ubumenyi batari bafite.

Ati:

‘’Ubundi twajyaga tuvuga amakuru twabwiwe cyangwa se twasomye mu bitabo bitandukanye, ariko ubu twigereye ku isoko y’amateka tugiye kujya twigisha amateka y’impamo’’.

Umuyobozi w’Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, Bashana Medard, yasobanuriye abo bayobozi b’ibigo by’amashuri mu Karere ka Gatsibo ko umupaka wa Kagitumba wabaye irembo n’imbarutso y’urugamba rwo kubohora Igihugu, anabereka ibice bitandukanye by’indangamateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, abereka agataka gato kiswe ‘Agasantimetero’ gaherereye mu Murenge wa Tabagwe, aho kuri ako gataka ariho abari bagize ingabo zari iza RPA zabanje kugira ibirindiro, akaba ari naho Umugaba w’Ingabo yakoreraga.

Ni mu gihe nyuma yo gusura umuhora w’urugamba rwo kubohora Igihugu, bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri basuye ibyo bice ndangamateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu bavuze ko babonye isoko y’amateka, bahiga ko nabo bazategura amatsinda atandukanye arimo abarimu n’abanyeshuri kugira ngo bahasure, nabo birebere ayo mateka bahibereye.

Amwe mu mafoto yaranze uru rugendo-shuri:

Comment / Reply From