Dark Mode
  • Saturday, 20 April 2024

Abarwayi bo mu Bitaro bya Rwamagana batandukanye n’amafunguro akonje!

Abarwayi bo mu Bitaro bya Rwamagana batandukanye n’amafunguro akonje!

Nyuma yo kubakirwa igikoni kigezweho, abarwayi bo mu Bitaro by’Intara bya Rwamagana bagiye gutandukana no gufata amafunguro akonje, ubuyobozi bugasaba abarwaza kwita ku isuku y’icyo gikoni no kukibungabunga.


Ibi byagarutsweho ubwo ku wa Gatanu tariki 27 Mutarama 2023, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Rwamagana, Madame Umutoni Jeanne, ari kumwe n'abagize Komisiyo y'imibereho myiza mu Nama Njyanama y'Akarere, batashye ku mugaragaro igikoni cyubatswe n’Ibitaro by'Intara bya Rwamagana, mu rwego rwo korohereza abarwaza gutegura amafunguro y'abarwayi.


Bamwe mu barwaza bashimiye ubuyobozi kuri iki gikoni, kuko babonye aho gutegurira amafunguro y'abarwayi, bavuga ko byabagoraga na cyane ko hari benshi baba baturuka kure, bityo bagemurirwa amafunguro n’abo mu miryango yabo cyangwa se inshuti, akabageraho yakonje, ibi ngo byatumaga anashobora kugira ingaruka mbi ku barwayi.


Umuyobozi w’Ibitaro by’intara bya Rwamagana, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, avuga ko kubaka iki gikoni ari amahitamo y’abarwaza.


Yagize ati:

”Muri gahunda za Minisiteri y’ubuzima, hari iyitwa ‘Ijwi ry’umurwayi’; twakoze ibiganiro bitandukanye n’abarwaza tubabaza icyo bumva twakongera muri serivisi tubaha kwa muganga. Batubwira ko kubakira neza, kubavurira abarwayi no kubaha imiti tugerageza; ariko amafunguro baba babagemuriye bayageza ku bitaro yakonje kandi kuyaha umurwayi bitamufasha cyangwa bagatinya kuyamuha kuko byamugiraho ingaruka, kubera ko batagira aho kuyashyuhiriza. Batubwira ko twabashakira ahantu hashoboka n’iyo hataba ari igikoni kinini cyane ariko bakajya babasha gutekera igikoma umubyeyi wabyaye cyangwa gushyushya amafunguro y’abarwayi.”


Yakomeje avuga ko nyuma yo kuganira n’Inama y’ubutegetsi y’ibitaro, basanze bakwiye kubavugururira imwe mu nzu bafite bakabubakiramo igikoni nk’uko abaturage babyifuje, na cyane ko byigeze kuba umwanzuro w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana, n’ubwo uyu mwanzuro wateganyaga igikoni kinini cyane, ibitaro bikananirwa kubera ubushobozi.


Ni mu gihe Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Rwamagana, Madame Umutoni Jeanne, nawe yavuze ko iki gikoni kizafasha abarwaza gutegurira amafunguro abarwayi, kuko haba hari abaturuka kure, aho ubu bashobora no kubazanira ibiribwa bibisi bigateguriwa ku bitaro, bityo umurwayi agafata amafunguro yuzuye kandi adakonje, bityo bibafashe kugira ubuzima bwiza n’ubwo baba barwaye.


Visi Meya Umutoni yasabye kandi abarwaza kuhagirira isuku no kuhabungabunga.


Ati:

”Leta niba yabubakiye igikoni kugira ngo bagire imibereho myiza, bakwiye nabo ibyo bakigomba kubitanga; utekeye ku ishyiga ntarisige risa nabi, uwogereje kuri ‘Lavabo’ akayihanagura, ntihagire umena amakaro yubatse amashyiga n’igikoni muri rusange, umuntu agateka yarangiza agatunganya aho yatekeye, akagaburira umurwayi, nawe akagaruka kuko hari aho umurwaza yarira ntarire mu bitaro. Icyo tubifuzaho cyane ni ukuhabungabunga bahagirira isuku, batahangiza kandi bahakoresha mu gihe gikwiye, ikidakwiye bakahareka kugira ngo hakoreshwe n’abandi.”


Imirimo yo kuvugurura no kwagura iki gikoni, ikaba yararangiye ifite agaciro ka 7,500,000 Frw, aho aya mafaranga ari umwihariko w’ibitaro yavuye muri serivisi abaturage baba bishyuye; ni mu gihe kandi biteganywa ko ubushobozi nibuboneka hazubakwa igikoni kinini kandi cyiza kurushaho kizajya kinafasha abakozi.


Ubusanzwe Ibitaro bya Rwamagana ni ibitaro by’Intara y’Iburasirazuba, bikaba biha serivisi Ibitaro by’uturere tw’iyi Ntara, bikanareberera Akarere ka Rwamagana nk’ibitaro by’Akarere, aho bifite Ibigo nderabuzima 15, bikagira ibitanda 230, abakozi barenga 260, bikaba kandi byakira abarwayi hagati ya 110 na 120 ku munsi, bivuza bataha.

Abarwayi bo mu Bitaro bya Rwamagana batandukanye n’amafunguro akonje!
Abarwayi bo mu Bitaro bya Rwamagana batandukanye n’amafunguro akonje!
Abarwayi bo mu Bitaro bya Rwamagana batandukanye n’amafunguro akonje!

Comment / Reply From