Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

“Muzirinde ubusinzi n’andi makosa ajyanye n’imyitwarire, bizabahesha gusohoza inshingano”, DIGP Sano

“Muzirinde ubusinzi n’andi makosa ajyanye n’imyitwarire, bizabahesha gusohoza inshingano”, DIGP Sano

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Mata, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano yahaye impanuro abapolisi 320 bitegura kujya gusimbura bagenzi babo mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique, abasaba kwirinda ubusinzi n’andi makosa ajyanye n’imyitwarire.

Abapolisi bahawe impanuro bari mu matsinda abiri, RWAFPU II-8, rigizwe n’abapolisi 180 riyobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Jean Bosco Rudasingwa, biteganyijwe ko bazahaguruka i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2023, gusimbura bagenzi babo bamaze umwaka mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ahitwa  Kaga Bandoro muri icyo gihugu.



Irindi tsinda RWAFPU I-9 rigizwe n’abapolisi 140 riyobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Venant Rubayiza, biteganyijwe ko bazajya gusimbura bagenzi babo nabo bamaze umwaka mu butumwa, mu murwa mukuru Bangui, bakazahaguruka mu Rwanda tariki 27 Mata 2023.

 

Ubwo yabagezagaho impanuro, DIGP Sano yabasabye kuzarangwa na disipulini, umurava n’ubunyangamugayo mu butumwa bagiyemo kuko ari byo bizabafasha gukora neza akazi bazaba bashinzwe.



Yagize ati:

 

“Ubushake bwo gukora akazi, umuhate na disipulini mwagaragaje mu gihe mumaze muhugurwa bizakomeze bibarange mu butumwa mugiyemo kugira ngo mubashe gusohoza inshingano zanyu neza.”



Yakomeje agira ati:

 

“Mwarigishijwe bihagije kandi ibyo mwatojwe hari abandi bababanjirije babikurikije, babasha gukora akazi neza. Namwe nimukurikiza amabwiriza muhabwa n’amahame agenga akazi, mugashyira inyungu z’igihugu muhagarariye imbere, muzakora akazi neza mugaruke mwemye kandi mwakiranwe ishema ko mwahagarariye igihugu neza.”



Yabasabye gukorera hamwe nk’ikipe bakirinda amakosa ayo ariyo yose ashobora kwitirirwa itsinda ryose, Polisi y’u Rwanda ndetse n’igihugu.



Ati:

 

“Murasabwa kurangwa no gukorera hamwe nk’ikipe buri wese akirinda amakosa ashobora gukorwa n’umuntu ku giti cye kuko ayo yose yitirirwa mwese kandi agasiga icyasha Polisi y’u Rwanda ndetse n’igihugu. “

 

Yabibukije ko bagomba kubahana, bakubaha umuco w’abandi bazaba bakorana kandi bakarangwa n’isuku no gufata neza ibikoresho.



Ati:

 

“Muzubahane hagati yanyu, mwumvire ababayobora kandi mwubahe umuco w’abandi muzahurira mu butumwa. Isuku mukwiye kuyigira umuco yaba iyo ku mubiri ndetse no ku myambaro, mugahora muri maso ku kazi ka buri munsi kandi mugakoresha neza ibikoresho byagenewe kubafasha mu kazi.”



Yabasabye kwirinda ubusinzi n’andi makosa ajyanye n’imyitwarire kuko imyitwarire myiza izabaranga ari yo izabahesha gusohoza inshingano zabo neza, anabibutsa gukorana neza n’inzego zitandukanye bazasangayo, gukorana neza n’abaturage babagezaho ibikorwa bibazamurira imibereho myiza ariko batibagiwe no kubacungira umutekano mu rwego rwo gukomeza guhesha isura nziza u Rwanda.



Kugeza ubu u Rwanda rufite abapolisi 1138 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.

 

 

Source: www.police.gov.rw

 

“Muzirinde ubusinzi n’andi makosa ajyanye n’imyitwarire, bizabahesha gusohoza inshingano”, DIGP Sano
“Muzirinde ubusinzi n’andi makosa ajyanye n’imyitwarire, bizabahesha gusohoza inshingano”, DIGP Sano
“Muzirinde ubusinzi n’andi makosa ajyanye n’imyitwarire, bizabahesha gusohoza inshingano”, DIGP Sano

Comment / Reply From