Dark Mode
  • Friday, 19 April 2024

"Igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali ntabwo ari ukwirukana abaturage"; Solange Muhirwa

Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi n’imiturire mu Mujyi wa Kigali, Muhirwa Solange, asanga kuba uyu Mujyi warashyizeho igishushanyombonera ugendaraho mu miturire, ntaho bihuriye no kwirukana abaturage bafite amikoro make bawutuyemo.


Umujyi wa Kigali wongeye gusobanura ibijyanye n’Igishushanyombonera, Serivisi z’ubutaka ndetse na Serivisi z’ibyangombwa byo kubaka.


Inyandiko y’inzobere igaragaza ko Igishushanyombonera ari umuyobozi wuzuye w’igenamigambi ry’imikurire n’iterambere ry’Umujyi, aho gitanga intego nyazo n’ingamba mu byiciro byose; dore ko cyita ku mikoreshereze y’ubutaka, imihanda, amacumbi aciriritse, ubwikorezi rusange, ibikorwaremezo n’ibikorwa bifitiye abaturage akamaro; ibi bigafasha mu kuyobora kurinda ibidukikije, umutungo kamere, umuco ndetse n’ibiranga abatuye Umujyi byihariye.


Avuga ku cyerekezo 2050 cy’Umujyi wa Kigali niba kidakumira abafite ubushobozi buke, Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi n’imiturire mu Mujyi wa Kigali, Solange Muhirwa, agira ati:

 

“Ntabwo Master plan [igishushanyombonera] igamije kwirukana abaturage, ahubwo ni ukugira ngo babeho batekanye, tubegereza ibikorwaremezo. Tunakora ubukangurambaga dushishikariza abaturage kuvugurura inzu zabo mu bihe by’imvura bakazirika ibisenge, kimwe n’abagituye ahitwa mu manegeka kuko hagihari, bakaba bahimuka cyangwa se bakavugurura inzu zabo zikajyana n’imiterere y’ubutaka ku buryo zidashyira ubuzima bwabo mu kaga.”


Muhirwa akomeza avuga ko nk’Umujyi bakora imishinga myinshi y’imiturire, ku buryo buri wese yibonamo, aho barimo gushaka abashoramari batandukanye bubaka inzu ziciriritse zo guturamo(Affordable Housing), na cyane ko Leta yashyizeho ikigega gitera inkunga abubaka izo nzu(Affordable Housing Fund), gifasha abo bashoramari kuzubaka, na Leta ikahubaka ibikorwaremezo nka za ruhurura, amashanyarazi n’ibindi by’ibanze bikenerwa mu buzima.


Kubona ibyangombwa by’ubutaka n’ibyo kubaka mu Mujyi wa Kigali byarorohejwe


Mu gihe mu myaka yashize kubona ibyangombwa byaba iby’ubutaka n’ibyo kubaka mu Mujyi byari bigoye, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko ubu byorohejwe, kuko umuntu ashobora kwifashisha ikoranabuhanga akaba yabisaba anyuze kuri www.masterplan2020.kigalicity.gov.rw, aho uru rubuga rufasha kubona ibikenewe byose ku gishushanyombonera, birimo gusaba ibyangombwa by’ubutaka n’ibyo kubaka, dore ko hari aho ushyira nomero y’ubutaka izwi nka UPI bagahita bakwereka icyo ubwo butaka bwateganirijwe.


Abafite ubutaka ariko ubushobozi bwabo butabemerera kububyaza umusaruro nabo baroroherejwe, kuko bishoboka ko bahuzwa n’abashoramari bakabubakira bajya hejuru (etage), ubundi bakumvikana inyubako bahabwamo, na cyane ko ubu byorohejwe ko niyo mwaba mutuye mu nzu rusange zigeretse, buri wese ubu ahabwa icyangombwa cye cy’umutungo, bityo akaba yagikoresha yaka inguzanyo kuko biba ari umutungo we bwite, bikamufasha kwiteza imbere.


Ni mu gihe kandi abatujwe na Leta mu Midugudu izwi nka Model Village nka za Busanza, Norvege, Kanyinya n’ahandi; nabo bashobora guhabwa icyangombwa cy’umutungo ku nzu batujwemo mu gihe bamazemo nibura imyaka itanu, ariko bikaba binashoboka ko bahabwa iki cyangombwa mu gihe cy’imyaka ibiri, iyo nyir’ukugisaba yagaragaje umushinga wo kwiteza imbere, ibi bikemezwa nyuma yo gusuzumwa n’Urwego nshingwabikorwa rw’Akarere atuyemo.


Ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe muri Kanama 2022, ibyarivuyemo bigatangazwa muri Werurwe 2023, ryagaragaje ko Umujyi wa Kigali utuwe n’abantu 1,745,555 bangana na 13,2% bya 13,246,394 z’abaturage bose; ni mu gihe kandi ari nawo Mujyi uza imbere mu yituwe cyane kuko uri ku kigero cya 86.9%.

 

 

Photo: Google

Comment / Reply From