Segatama wari impuguke mu gusuzuma ingaruka ku bidukikije, nawe yagizweho ingaruka n’isenywa rya Kangondo na Kibiraro!

Mu gihe mu minsi yashize hari inkundura yo gusenyera no kwimura abatuye mu midugudu ya Kibiraro I na Kangondo mu kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo; Segatama Frobert wari impuguke mu gusuzuma ingaruka ku bidukikije wanatanze ibitekerezo ku iyimurwa ku bw’inyungu rusange, we n’umuryango we bari mu kaga nyuma yo kunenga amakosa yakozwe.

Segatama wari umwe mu bagize urugaga nyarwanda rw’inzobere mu bijyanye n’ibidukikije (Rwanda Association of Professional Environmental Practitioners- RAPEP), abagize urwo rugagaga akaba aribo bonyine bemerewe gukora inyigo igaragaza, ingaruka ibidukijkije by’umwihariko ku hantu hagiye gushyirwa ibikorwaremezo mu nyungu rusange, cyangwa ingaruka ishyirwamubikorwa ry’uwo mushinga ryazagira ku bidukikije n’abahaturiye (environmental and social impact assessment).

Uyu mugabo yagiye agaragara mu bihe bitandukanye anenga uburyo bwo kwimura abantu hatabanje gutangwa ingurane ikwiye nk’uko itegeko ribitegenya, nk’umwe mu bari bari babizobereyemo; byatumye aba umwe mu bazize kunenga iyi gahunda na cyane ko harimo n’abandi bafunzwe, barimo Cyuma Hassan, Hakuzimana Rachid, Idamange Yvonne Ryamugwiza, ndetse n’umunyamakuru Ntwari John Williams wapfuye urupfu rukigirwaho impaka, ndetse abandi baburiwe irengero.

Uyu mugabo uzwiho kutarya iminwa mu kwamagana akarengane, wiyambazwaga mu biganiro nk’impuguke mu gusuzuma ingaruka ku bidukikije by’umwihariko ku hantu hagiye gushyirwa ibikorwaremezo mu nyungu rusange, bivugwa ko yaba yaragiranye ibiganiro n’amahuriro arengera uburenganzira bwa muntu akorera mu mahanga,

agaragaza akaga abaturage ba Bannyahe bahuye nako, akaza guhunga igihugu nyuma yo kumenya ko ahigishwa uruhindu.

Ubu ikigezweho kuri Segatama, ni uguteza cyamunara imitungo ye, kuko nyuma y’aho aburiwe irengero mu 2020 ndetse na nyuma y’aho umugore we nawe akaza guhunga igihugu mu 2022, ubuyobozi bwagurishije mu cyamunara imitungo ye harimo inzu, ndetse n’ibikoresho byo mu nzu, kuko Leta ivuga ko ari imitungo yari yasizwe na bene yo bari ahantu hatazwi kandi ko yagomba gutezwa cyamunara.

Cyamunara ikaba yabereye aho yari atuye mu mudugudu wa Muhoza, Akagali ka Kabuguru I, Umurenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge.

Abapangayi bari bacumbitse muri iyo nzu, bavuga ko bagiye bahamagazwa mu buyobozi bw’Umurenge wa Rwezamenyo ndetse n’ubugenzacyaha, basabwa gusobanura isano bafitanye na Segatama Frobert cyangwa umugore we, ndetse naho baherereye.

Babwirwaga ko bacumbitse mu nzu y’abantu barwanya Leta y’u Rwanda, aho babwiwe ko uyu mugabo yifatanyije n’abarwanya Leta y’u Rwanda, bo muri RNC (Rwanda National Congress) ishyaka ritemewe gukorera mu Rwanda, ryashinwze n’abahoze mu buyobozi bw’igisirakare cy’u Rwanda ndetse no mu nzego nkuru z’ubuyobozi, bahungiye mu mahanga barimo Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya, ndetse n’abandi.

Kugeza ubu twagerageje kuvugana n’inzego z’umutekano ndetse n’izindi zibishinzwe kuri iki kibazo, ariko inshuro twagerageje zose banze kutwitaba, ndetse umuyobozi w’akagari watwitabye ku murongo wa telephone, yatubwiye ko ntacyo yabitangazaho.

Inzu yari iya Segatama Frobert yatejwe cyamunara kuri uyu wa 13 Gashyantare 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *