Urujijo ku rupfu rwa Bushayija Léonard wayoboye Kiyovu Sports

Abo mu muryango wa Bushayija Léonard wayoboye Kiyovu Sports, ntibemeranya n’abatangaje ko uyu musaza yitabye Imana azize uburwayi nk’uko ibinyamakuru byabyanditse, ahubwo ko yavuye mu rugo ari muzima ahamagawe n’ubuyobozi, bakavuga ko bategereje ibizava mu iperereza.

Inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umusaza Bushayija Léonard, yamenyekanye ku Cyumweru tariki 11 Ukwakira 20220, bitangajwe n’Ikipe ya Kiyovu Sports ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter.

Ubwo butumwa bugira buti “Inkuru y’akababaro, umusaza wacu Bushayija Léonard amaze kwitaba Imana, umuryango wa Kiyovu wifatanyije mu kababaro n’umuryango wa muzehe Léonard, Imana imwakire mu bayo kandi ikomeze abasigaye. Ikipe itakaje umugabo w’ingirakamaro, umwe mu bayibereye abayobozi beza.”

Ubutumwa Ikipe ya Kiyovu Sports yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter.

Nyuma y’ubu butumwa, ibinyamakuru bitandukanye byanditse kuri iyi nkuru y’akababaro, bivuga ko ‘yari amaze iminsi arwaye impyiko, aho yajyaga ajya kwivuza mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali, by’umwihariko muri iyi minsi ya vuba akaba yari arembye cyane’; ibyamaganirwa kure n’umwe mu bahungu be witwa Bushayija Angelo akaba ari nawe usigaye ari umukuru w’umuryango.

Mu kiganiro cyihariye yahaye Umusarenews avuga ku rupfu rw’umubyeyi we, Bushayija Angelo yavuze ko atemeranywa n’ibyo ibinyamakuru byanditse, gusa ko bategereje ibizava mu iperereza ku cyo umubyeyi wabo yazize.

Ati “Kuba Papa yapfuye nibyo. Ntituramenya igihe tuzamushyingurira. Ibitari byo ni ibyo nabonye byanditswe ku Igihe na Inyarwanda bavuga ko yazize uburwayi, kuko yavuye mu rugo ahamagawe n’ubuyobozi kandi yari muzima nta burwayi na buto afite.

Abajijwe niba ntaho urupfu rwe ruhuriye n’ubuhinzi bwa Chia seeds bakoreraga mu ntara y’Uburasirazuba, yagize ati “Ntabwo nshaka kubivugaho ibintu byinshi kuko iperereza riracyakomeje tuzamenya ibyavuye mu iperereza. Icyo abantu bamenya hagati aho ni uko atazize uburwayi nk’uko ibinyamakuru byabivuze.”

Bushayija Léonard wayoboye Kiyovu Sports hagati y’umwaka wa 1998 n’uwa 2002, akaba yitabye Imana nta kwezi gushize ashyizwe muri Komisiyo yateguye amatora ya Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports yabaye ku wa 27 Nzeri 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *